Bagosora yakuweho igihano cya burundu

Urugereko rwy'ubujurire rw'urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, rwahanaguye igihano cyo gufungwa burundu kuri Koloneri Theoneste Bagosora wari umukuru w'ibiro bya minisitiri w'ingabo muri 94.

Urwo rukiko rwategetse ko Koloneri Bagosora afungwa imyaka 35.

Umuvugizi wa urukiko, Laurent Amoussouga, yabwiye BBC ko urwo rukiko rw'ubujurire rwamuhanaguyeho bimwe mu byaha yari yahamajwe n'rukiko rw'ibanze mu mwaka wa 2008.

Urwo rukiko kandi rwahanaguye icyaha cyo gufungwa burundu kuri Liyetona Koloneri Anatole Nsengiyumva,rwategetse ko Nsengiyumva afungwa imyaka 15.

Laurent Amoussouga yavuze ko Nsengiyumva ahita arekurwa kubera imyaka yari amaze muri gereza.

Abakurikirana ibya jenoside yo mu Rwanda, bavuga ko Bagosora ariwe wari ku isonga mu gucura umugambi wa jenoside.