Ifaranga rya Euro ryatakaje agaciro

amafaranga ya euro Uwufise ububasha kw’isanamu PA
Image caption amafaranga ya euro

Ifaranga rya Euro rikoreshwa n'ibihugu by'uburayi ryatakaje agaciro rivunjwe mu madolari mu kigero kitegeze kigerwaho kuva mu kwezi kwa mbere.

Amasoko y'imigabane uyu munsi mugitondo nayo yaguye cyane.

Abasesenguzi baravuga ko impamvu ikomeye yabiteye ngo n'ugushidikanya ku byemezo byafashwe mu cyumweru gishize n'abakuru b'ibihugu by'uburayi byo kuzahura ubukungu.

Umukuru wa leta y'ubudage, Angela Merkel, yabwiye inteko nshinga mategeko y'igihugu cye ko adashobra kwemeza ashimangira ko ibihugu bikoresha ifaranga rya Euro ko noneho bigana ku gushyira hamwe mu mikoreshereze y'ingengo y'imari.