Andre Dede Ayew intwari ya BBC ya 2011

Andre Dede Ayew yakira igihembo
Image caption Andre Dede Ayew yakira igihembo

Umukinnyi w'umupira wo mu ikipe ya Marseilles yo mu Bufaransa, Andre Dede Ayew, ukomoka muri Ghana, niwe watowe muri irushanwa rya BBC ko ari umukinnyi w'Afurika w'umwaka wa 2011.

Andre Dede Ayew, niwe wabonye amajwi menshi ry'abakurikira ibiganiro bya BBC.

Ayew yabaye icyamamare ku isi mu mwaka ushize mu irushanwa ry'igikombe cy'isi aho Ghana yageze muri kimwe cya kane cy'iryo rushanwa.

Ayew ufite imyaka 21, niwe wari muto mu myaka kurusha abandi bari muri iryo rushanwa.