Ikibazo cy'uruganda rwa Fukushima

Uruganda rwa Fukushima Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Uruganda rwa Fukushima

Nyuma y'amezi 9 ashize habaye impanuka mu ruganda rutanga ingufu za nucleaire rwa Fukushima mu Buyapani yatewe na tsunami, ministri w'intebe w'icyo gihugu yavuze ko ubu noneho ibintu byashubijwe mu buryo.

Yoshihiko Noda yabwiye abanyamakuru ko imashini zari zarangiritse babashije kuzikonjesha.

Yavuze kandi ko izo mashini zitakiva ubumara bwa nucleaire bwinshi ariko ko icyo kibazo kitari cyarangira.

Akazi ko gushwanyaguza izo mashini gashobora gutwara imyaka myinshi.