ICTR: Ngirumpatse na Karemera bakatiwe

Abacamanza bo mu rukiko rwa ICTR
Image caption Abacamanza bo mu rukiko rwa ICTR

Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho Urwanda ruri Arusha rwahamije icyaha cya genocide Mathieu Ngirumpatse na Edouard Karemera bahoze ari abayobozi bakuru b'ishyaka rya MRND mu gihe cya genocide muri 1994 mu Rwanda.

Urukiko rwabakatiye igihano cyo gufungwa burundu.

Urukiko rwasanze abo bagabo bombi batarabujije interahamwe kwica abantu muri Kigali no muri Gisenyi kandi nk'abayobozi bakuru ba MRND bari bazifitiho ububasha.

Mathieu Ngirumpatse yari perezida w'ishyaka rya MRND ry'uwahoze ari umukuru w'Urwanda Juvenal Habyarimana, naho Edouard Karemera yari visi perezida waryo.

Iki cyemezo cy'urugereko rwa mbere rw'urukiko rwa Arusha gishobora kujuririrwa.