Iran:Urukiko rwakatiye Umunyamerika kwicwa.

Amir Mirza Hekmati Uwufise ububasha kw’isanamu a
Image caption Amir Mirza Hekmati

Urukiko rw'i Teheran rwakatiye umugabo w'umunyamerika ukomoka muri Iran igihano cyo kwicwa rumaze kumuhamya icyaha cyo kuba intasi ya CIA.

Amir Mirza Hekmati, wigeze kuba umusirikare wo muri Amerika yahamijwe icyaha cyo kugerageza gushyira Iran mu gikorwa cy'ibyihebe.

Mu kwezi gushize, bwana Hekmati, ufite n'ubwenegihugu bwa Iran, yerekanywe kuri televiziyo ya Iran yemera icyaha.

Afite iminsi 20 kujururira.

Umuryango we uri muri Amerika urahakana ko yari intasi, uravuga ko ahubwo yafashwe yagiye gusura basekuru be bari muri Iran.