Prezida wa Syria yavuze ijambo

Prezida Bashar al-Assad
Image caption Prezida Bashar al-Assad

Prezida Bashar al-Assad wa Syria yareze abarwanya leta ye ko bashaka gusiba agateka k'igihugu cya Syria.

Mw'ijambo ridasanzwe yavuze, Prezida Bashar yavuze ko ashishikajwe no kugarura umutekano kandi ibyo ngo bizagerwaho gusa aruko barwanyije abaterabwoba nta mbabazi.

Bwana Bashar yavuze ko imirwi yo mu karere no mu mahanga yagerageje guhungabanya umutekano w'igihugu cye ariko birayinanira.

Bwana Assad yashimangiye ko Syria itacitsemo ibice ariko ko iri kujya mu mahinduka mashya.

Yavuze ko mu kwezi kwa gatatu bashobora kuzashyiraho amatora ya kamarampaka kandi ashima igitekerezo cyo kwagura leta igashyirwamo imitwe yose ya politike.