BBC yatsinze leta

ikiranga ntego cya BBC
Image caption ikiranga ntego cya BBC

BBC yatsinze leta mu rubanza leta yasabaga ko BBC itemererwa kuvugana n'umuntu ukekwa ko ari intagondwa y'umuislamu uri muri gereza.

Babar Ahmad ufite imyaka 30, araregwa ko yashakishaga amafaranga yo gufasha intagondwa zo muri Afghanistani na Chechnya.

Babar Ahmad arahakana ko yagize uruhare mu iterabwoba, amaze imyaka irenga 7 afunzwe ataraburana cyangwa gukatirwa.

BBC irashaka kuvugana nawe kubera igihe kirekire amaze muri gereza, bikaba bishoboka ko aricyo gihe kirekire mu mateka y'ubwongereza umuntu afungwa muri ubwo buryo.

Urukiko rukuru rwa Londres rwemeje ko urubanza rwe rudasanzwe, kubera izo mpamvu birwakwiye ko rubanda rumenya ukuri.