Abanyarwanda 5 barekuwe ICTR babuze ibihugu bibakira

Abacamanza kuri ICTR
Image caption Abacamanza kuri ICTR

Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha, rurasaba ibihugu kwakira abanyarwanda 5 barekuwe n'urwo rukiko ariko bakaba batinya kujya mu Rwanda.

Urwo rukiko kandi rufite abandi 2 barangije ibihano byabo, bose batuye mu nzu bakoderesherezwa na LONI, bacungwa n'abapolisi ba Tanzaniya amanywa n'ijoro.

Kugeza ubu ntibarabona uruhushya rwo kujya kubana n'imiryango yabo iba mu Bubirigi, Ubufaransa na Canada.

Urwo rukiko rwasabye akanama k'umuryango w'abibumbye gashinzwe umutekano ku isi kurufasha mu kubona ibihugu byakira abo bantu.