Prezida w'Ubudage Wulff yeguye

Prezida w'Ubudage Christian Wulff Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Prezida w'Ubudage Christian Wulff

Umukuru w'Ubudage, Christian Wulff, yeguye ku mirimo ye, nyuma yaho ejo abashinjacyaha basabiye inteko nshingamateka kumukuraho ubudahangarwa kugirango akurikiranwe ku birego bijyanye n'ideni aregwa.

Prezida Wulff yavuze ko yeguye ku mirimo ye kuko atagifite ugushiramanga mu bikorwa bye kubera ibyakomeje kuvugwa muri ibi byumweru bishize.

Yavuze ko yizeye ko iperereza rizamugira umwere kuko ibyo yakoze byose yabikoranye umutima mwiza.

Umushikiranganji wa mbere Angela Merkel, yavuze ko yemeranye akababaro iryo yegura rya Prezida Wulff, kandi ko hagiye gutangira ibiganiro byo gushaka umusimbura.