Abadiplomati 3 ba Congo basabye ubuhungiro

Perezida Joseph Kabila
Image caption Perezida Joseph Kabila

Abadiplomati 3 bakoraga muri ambasade ya republika iharanira demokarasi ya Congo i Londres baherutse kwegura ku kazi kabo, ubu barasaba ubuhingiro mu Bwongereza.

Baravuga ko ubuzima bwabo bushobora kubangamirwa nibasubira mu gihugu cyabo.

Bararega Perezida Joseph Kabila ko ategeka akoresha icyo bise iterabwoba.

Ariko ambasaderi wa Congo i Londres, Kikaya Bib Karubi yabwiye BBC ko ari nta bimenyetso bigaragaza ko bazahohoterwa mu gihugu cyabo.