Ubugeriki burashima

Lucas Papademos Uwufise ububasha kw’isanamu AFP

Minisitiri w'intebe w'Ubugeriki, Lucas Papademus, aravuga ko amasezerano yo kuzahura ubukungu bw'igihugu cye yemejwe n'ibihugu bikoresha ifaranga rya Euro ari akataraboneka mu mateka y'ubugeriki, afite icyizere ko azafasha igihugu cye.

Yavuze ko ayo masezerano ya miliyard 170 z'amadolari afitiye inyungu abaturage b'ubugeriki.

Perezida wa komosiyo y'ibihugu by'uburayi, Jose Manuel Baroso, yavuze ko iyo nkunga yakuyeho ikibazo cy'uko Ubugeriki bwari kuzananirwa kwishyura umwenda bufite.

Baroso yahakanye ko iyo nkunga izakomeza kuzambya ubukungu bw'ubugeriki.

Ubugeriki bugomba kugerageza kugabanya umwenda bufite kugera ku musaruro rusange w'igihugu wa 120% mu mwaka wa 2020, umunyamakuru wa BBC ushinzwe ubukungu aravuga ko bitazorohera Ubugeriki.