Umucamanza Baltasar Garzon yahanaguweho icyaha

Umucamanza Baltasar Garzon Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Umucamanza Baltasar Garzon

Urukiko rw'ikirenga rwo muri Espagne rwahanaguyeho icyaha umucamanza, Baltasar Garzon, cyo kuba atarubahirije amategeko yatanze imbabazi rusange ku byaha byakozwe mu ntambara yabaye hagati y'abaturage ba Espagne ku butegetsi bwa Franco.

Bwana Garzon yategetse ko hakorwa iperereza ku bwicanyi bw'abantu babarirwa mu bihumbi bashobora kuba barishwe n'ingabo zari zishyigikiye ubutegetsi bw'igitugu bwa Francisco Franco.

Imitwe ibiri y'abantu batsimbaraye ko ibintu bidahinduka bashinje uyu mucamanza kuba yararengereye ububasha yari afite.

Baltsar Garzon we yavugaga ko ubwo bwicanyi buri mu byaha byibasira inyoko muntu bityo rero ngo ntabwo byarebwaga n'izo mbabazi rusange.

Twibutse ko uyu mucamanza yahamijwe icyaha cyo kumviriza ibiganiro kuri telefoni ku buryo butemewe n'amategeko mu rundi rubanza rwabaye mu ntangiriro za kuno kwezi.