Bahamijwe icyaha cyo kwica umusore

Magalie Bamu
Image caption Uyu ni Magalie Bamu wahamijwe icyaha cyo kwica musaza we

Urukiko rwo mu Bwongereza rwahamije umugabo n'umugore bakomoka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo icyaha cyo kwica umwana w'umusore bashinjaga kuba yarinjiwemo n'amashitani.

Eric Bikubi na Magalie Bamu, bose bafite imyaka 28 batuye mu mujyi wa Londres, bahakana kuba barishe uwo musore w'imyaka 15 witwaga Kristy akaba na musaza wa Magalie Bamu.

Urukiko rwabwiwe ko uyu musore Kristy bamwibije mu mazi yo mu bwiyuhagiriro ku munsi wa Noheli mu mwaka wa 2010 igihe bamushyiraga ku ngoyi.

Kristy na bene nyina be babiri bavuye mu Bufaransa mu kiruhuko baza gusura Eric Bikubi na Magalie Bamu kuri Noheli ariko ngo Bikubi yabashinje kuba barinjiwemo n'amashitani.

Abo bana bose uko ari batatu barakubiswe ndetse n'abandi bana babategeka kubakubita ku ngufu.

Ariko ngo uwo Eric Bikubi yibanzeho ni Kristy.

Abunganira Bikubi bavuga ko atari ameze neza mu mutwe igihe yakoraga ubwo bwicanyi.