Abdel Jalil "ntazemera ko Libya icikamo ibice"

Mustafa Abdel Jalil Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Mustafa Abdel Jalil

Umukuru w'akanama k'igihugu k'inzibacyuho kayobora Libya muri kino gihe, Mustafa Abdel Jalil, yavuze ko bibaye ngombwa yakoresha imbaraga kugirango arinde ubumwe bw'igihugu cye.

Bwana Abdel Jalil ibi abivuze nyuma y'umunsi umwe abakuru ba gakondo n'ab'imitwe yitwaje ibirwanisho mu burasirazuba bwa Libya batangaje ko bashaka ko akarere kabo gahabwa ubwigenge bucagase.

Mustafa Abdel Jalil yasabaye abo bayobozi ko bagirana ibiganiro na leta ye kandi yongeraho ko icyo gitekerezo cy'ubwigenge bucagase cyazanywe n'abantu bagishyigikiye ubutegetsi bwavuyeho bwa Colonel Gaddafi bashaka guteza akaduruvayo.

Yavuze kandi ko leta ye nta gahunda ifite yo gucamo igihugu ibice.