ICTR itatwara Kabuga mu Rwanda afashwe

ICTR: Kabuga ntazoherezwa mu Rwanda
Image caption ICTR: Kabuga ntazoherezwa mu Rwanda

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ari i Kigali mu Rwanda, umuvugizi w'urukiko rw'umuryango w'abibumbye rwashyiriweho u Rwanda rukorera i Arusha muri Tanzania, Roland Amoussouga yavuze ko nubwo hasigaye imyaka 2 ngo urukiko rufunge, baramutse bataye muri yombi Felicien Kabuga, batamwohereza kuburanishirizwa mu Rwanda.

Usibye Jean Uwinkindi wamaze gutabwa akaba afungiye Arusha, Amousouga anatangaza ko hari bamwe mu bagishakishwa n’urukiko nabo bagomba koherezwa mu Rwanda igihe cyose bazafatirwa. Abo barimo Fulgence Kayishema wari umugenzuzi mu bucamanza bwa polisi.

Ariko Felcien Kabuga ni undi umwe mu bashakishwa kurusha abandi kugeza ubu. Leta Zunze Ubumwe zamutanzeho amadorali angana na miliyoni eshanu nk’igihembo cy’uwatanga amakuru yatuma afatwa. Gusa ngo n’anafatwa ntashobora kuzanwa mu Rwanda. Amoussouga arasobanura impamvu y’uwo mwanzuro.

Mu gihe habura igihe cy’imyaka ibiri gusa kugira ngo urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rurangize manda rwahawe, kugeza ubu rumaze gusohora impapuro zita muri yombi abakekwaho ibyaha bya genoside bagera kuri 92.

80 muri bo barafashwe bamwe baraburanishwa. 10 bagirwa abere naho abagera ku icyenda baracyashakishwa. Barimo Augustin Bizimana wahoze ari ministri w’ingabo na Protain Mpiranya wari ukuriye battallon y’abasirikare barindaga prezida Habyarimana.