Victoire Ingabire mu rukiko

Victoire Ingabire na Maitre Gatera Gashabana
Image caption Victoire Ingabire na Maitre Gatera Gashabana

Urukiko rukuru mu Rwanda rwongeye gusubukura urubanza rw'umukuru wa FDU Inkingi, Ingabire Victoire, nyuma yo kumara ukwezi iburanisha rihagaze.

Ubushinjacyaha bwagaragaje icyifuzo cyo kurusubika kubera umwanzuro Ingabire yafashe wo gutanga ikirego mu rukiko rw’ikirenga avuga ko ingingo z’itegeko rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’icya jenoside zinyuranye n’itegekonshinga.

Ariko urukiko rwanze iki cyifuzo rutegeka ko iburanisha rikomeza.

Mbere y’iburanisha urukiko rwamenyesheje Ingabire Victoire ko rwakiriye ibaruwa ye yo ku itariki ya 8 z’ukwezi kwa gatatu arusaba gutumiza abayobozi babiri b’u Rwanda, Ministri w’ububanyi n’amahanga na Ministri w’ingabo bagatanga ubuhamya mu rubanza rwe.

Gusa umucamanza uyoboye iburanisha, Alice Ngendakuriyo, avuga ko icyi cyifuzo kizasuzumwa nyuma yuko Ingabire ahawe umwanya agasobanura impamvu yacyo.

Ikindi gishya ni ikirego Ingabire yabwiye urukiko ko yatanze mu rukiko rw’ikirenga ku ngingo z’amategeko ahana icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’icya jenoside.

Ingabire avuga ko zimwe mu ngingo z’ayo mategeko zinyuranye n’itegekonshinga, agasaba ko yakurwaho.

Icyifuzo cy'ubushinjacyaha

Abahagarariye ubushinjacyaha batatu babwiye urukiko ko Ingabire yaregeye urukiko rw’ikirenga abihishe urukiko rukuru rumuburanisha ndetse n’ubushinjacyaha.

Bityo ko gukomeza iburanisha byagira ingaruka ku migendekere y’urubanza.

Kubera iyi mpamvu bavuga ko amategeko ategeka ko imirimo y’iburanisha yose iba ihagaze igakomeza urukiko rw’ikirenga rumaze gutanga umwanzuro ku kirego cya Ingabire.

Ku ruhande rw’abunganira Ingabire, Maitre Gatera Gashabana yavuze ko iburanisha ryakomeza ku bindi byaha bitarebana n’icy'ikingengabitekerezo ya jenoside mu gihe hategerejwe umwanzuro w’urukiko rw’ikirenga ku kirego cya Ingabire.

Urukiko rwatangaje ko ingingo zitangwa n’ubushinjacyaha zitashingirwaho muri uru rubanza kandi ko nta ngaruka ikirego cya Ingabire gifite ku miburanishirize y’urubanza rwe mu rukiko rukuru.

Bityo rutangaza ko mu nyungu z’ubutabera, ikirego cya Ingabire kitabuza gukomeza iburanisha ku bindi byaha.