Abana benshi baguye mu mpanuka ya bisi

Impanuka ya bisi mu Busuwisi Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Impanuka ya bisi mu Busuwisi

Igipolisi cyo mu Busuwisi kiravuga ko bisi yuzuye abanyeshuri bo mu mashuri abanza yagize impanuka mu ijoro ryakeye igahitana abantu 28 igihe yagongaga urukuta ahantu umuhanda unyura hasi y'ubutaka.

Iyo bisi yari itahukanye mu Bubirigi abana bari bavuye mu kiruhuko mu Busuwisi.

Igipolisi kiravuga ko iyo bisi yakase maze igonga impande z'umuhanda mbere yo kugwa ku rukuta.

Benshi baguye muri iyo mpanuka ni abana barangizaga umwaka wa nyuma w'amashuri abanza.