Urubanza rwa Victoire Ingabire rurakomeje i Kigali

Ingabire Victoire
Image caption Ingabire Victoire

Ku nshuro ya mbere ubushinjacyaha bwatangiye gusobanurira urukiko ibikubiye mu bimenyetso byakuwe mu Buholandi mu rugo rwa Ingabire Victoire.

Ibyo bimenyetso ubushinjacyaha buvuga ko byerekana umugambi nyawo wa Ingabire wo gushyiraho umutwe wa gisirakare wagombaga gutera u Rwanda.

Ibimenyetso byasobanuwe n’ubushinjacyaha uyu munsi bikubiye mu nyandiko zatanzwe n’inzego z’ubucamanza mu gihugu cy’Ubuholandi nyuma y’isaka ryakozwe mu rugo rwa Ingabire Victoire ku busabe bw’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bwasobanuye inyandikomvugo zerekana amanama Ingabire yagiranye n’abo bateguranaga umugambi wo gushyiraho igisirikare kigamije gutera leta y’u Rwanda no guhungabanya umutekano.

Ubushinjacyaha bwasomeye imbere y’urukiko bimwe mu bikorwa bigaragazwa n’izo nyandiko zivuga uko umutwe w’igisirikare wari kujyaho mu buryo buteguye neza, uwari kuwuyobora naho wari gukorera.

Izi nyandiko kandi nk’uko bisobanurwa n’ubushinjacyaha, ngo zerekana ko Ingabire yari afite intego yo gushaka ibikoresho bya gisirikare ahereye ku myenda n’imiti.

Uruhande rw’ubushinjacyaha bukavuga ko ibi bihura n’amafaranga major Vital Uwumuremyi avuga ko yohererejwe na Ingabire yagombaga kugura ibyo bikoresho.

Ikindi cyari ku murongo w’ibyigwa n’izo nama Ubushinjacyaha buvuga ko zakorwaga na Ingabire, ni ukwiga uburyo abasirikare bose bari hirya no hino bahuzwa no kwiga ku kibazo cyo gushaka abagombaga kujya muri icyo gisirikare.

Nta zina cyangwa umukono

Cyakora ubushinjacyaha bwatangarije urukiko ko izi nyandiko zose zitagaragaraho izina rya Ingabire Victoire cyangwa iry’ishyaka rye FDU-Inkingi nta n’umukono uzigaragaraho.

N’ubwo ataratangira kwisobanura kuri ibi bimenyetso, Ingabire Victore yasabye urukiko kudaha agaciro izi nyandiko zafatiwe iwe.

Ashingira ko ngo inyandiko ubushinjacyaha bwandikiye igihugu cy’Ubuholandi isaba ibi bimenyetso, yari irimo ibinyoma.

Ngo iy nyandiko kandi yasabaga ibimenyetso byerekana ko Ingabire n’ishyaka rye bakorana n’imitwe y’iterabwoba.

Kuba nta mwirondoro we ugaragara kuri izi nyandiko, ni imwe mu mpamvu Ingabire atanga yerekana ko zitafwa nk’ize.

Gusa kuba zarafatiwe iwe kandi zigasangwa mu bubiko bw’andi ma dosiye ye bwite, aha niho ubushinjacyaha buhera bwemeza ko izi nyandiko ari iza Ingabire.

Bwasabye urukiko kwaka Ingabire ibisobanura by’uko zageze iwe no kwerekana abazihagejeje.