Irak: ibisasu byahitanye abantu benshi

Ibisasu byaturikiye muri Irak Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Ibisasu byaturikiye muri Irak

Muri Irak haturitse ibisasu mu mijyi inyuranye bihitana abantu byibura 45, abandi babarirwa mu magana barakomereka.

Ibyo bisasu byibasiye cyane umujyi mutagatifu w'abayislamu b'abashia witwa Karbala aho ibisasu byatezwe mu mudoka ebyiri byahitanye abantu 13.

Indi mijyi yibasiwe n'ibyo bisasu ni Kirkuk mu majyaruguru n'umurwa mukuru Baghdad ahaturikiye igisasu imbere ya minisiteri y'ububanyi n'amahanga.

Ntibyari byamenyekana abari inyuma y'ibyo bisasu ariko umunyamakuru wa BBC uri muri Irak aravuga ko abantu batekereza ko byari bigamije guca intege leta mu gihe irimo kwitegura kwakira inama ihuriweho n'ibihugu by'abarabu iteganijwe kuhabera mu cyumweru gitaha.