Fabrice Muamba aracyarwaye cyane

Abaganga bavana Fabrice Muamba mu kbuga Uwufise ububasha kw’isanamu GETTY IMAGES
Image caption Abaganga bavana Fabrice Muamba mu kbuga

Umukinnyi wo hagati w'ikipe ya Bolton Wanderers yo mu Bwongereza, Fabrice Muamba, umutima wahagaze arimo gukina akikubita hasi ku wagatandatu aracyameza nabi mu bitaro avurirwamo i Londres.

Abaganga bamuvura baravuga ko ubu noneho yatangiye gusubiza ibibazo abajijwe kandi ko abasha kumenya abantu bo mu muryango we.

Fabrice Muamba w'imyaka 23 afite ubwenegihugu bw'ubwongereza ariko akomoka muri Republika iharanira demokarasi ya Congo aho yavuye afite imyaka 11.

Abayobozi ba shampiyona y'ubwongereza baravuga ko bagiye gusubira mu buryo bakurikirana ubuzima bw'abakinnyi.

Umutoza w'ikipe ya Manchester City, Roberto Mancini, yavuze ko ibizamini byo kwa muganga bikorerwa abakinnyi byagombye kurushaho gukorwa neza kandi ko abakinnyi bagombye gusumwa neza byibura inshuro ebyiri ku mwaka.