Prezida Obama muri Korea y'amajyepfo

Prezida Obama muri Korea y'amajyepfo Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Prezida Obama muri Korea y'amajyepfo

Umukuru w'Amerika Barrack Obama yasabye mugenzi we w'Ubushinwa, Hu Jintao, gukora ibirenze kugirango abuze Korea y'amajyaruguru gukora ibikorwa by'ubushotoranyi hamwe n'intwaro za nuclear.

Ibyo Prezida Obama yabivugiye mu nama y'umutekano yabereye i Seoul ku murwa mukuru wa Korea y'amajyepfo.

Mr Obama yari yavuze mbere ko ingufu z'Ubushinwa zitashoboye gukumira ibikorwa by'inshuti yayo Korea y'amajyaruguru.

Korea y'amajyaruguru yiteguye kuzatangiza mu kwezi gutaha, icyogajuru, Amerika n'inshuti yacyo bita, kugerageza ibisasu bya misile birasa indege.