Athanase Sentore yahambwe mu Rwanda

Athanase Sentore yashyinguwe mu Rwanda Uwufise ububasha kw’isanamu n
Image caption Athanase Sentore yashyinguwe mu Rwanda

Athanase Sentore, umwe mu bahanzi bafatwa kw’isonga ry’abateje imbere

umuco nyarwanda yashyinguwe mu cyubahiro uyu munsi. Sentore yapfuye ku

itariki 21 z’uku kwezi azize kanseri y’umwijima yari amaranye igihe

cy’umwaka. Yaguye mu bitaro mu gihugu cy’Ubuhinde aho yari arwariye.

Umurambo we wagejejwe mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize,

washyinguwe i Kigali.

Iyo ni imwe mu ndirimbo za Athanase Sentore. Mu buhanzi bwe, azwi

nk’uwashyize imbaraga mu bihangano bishingiye ku muco nyarwanda…. Mu

kiganiro cya nyuma yahaye radiyo y’igihugu avuga ko kubona uburyo bwo

kwegera i Bwami byatumye atera intambwe mu kuwucengera, kuva mu bwana.

Guhamba umurambo we byabanjirijwe n’igitambo cya misa mu masengesho yo

kumusabira n’amagambo yo kwibutsa abatabaye umuryango wa Sentore

ibikorwa yakoreze mu rwego rw’umuco mu Rwanda.

Uretse guhimba indimbo, Sentore kandi anazwi nk’umwe mu batoje itorero

ry’igihugu ryaserukiye u Rwanda mu bihe bitandukanye. Izi mbaraga

yashyize mu muco akoresheje ibihangano bye zanagaragaye mu gusezera

umurambo we. Waherekejwe mu buryo butandukanye n’ubumenyerewe. Mu

marira n’umubabaro ku maso y’abo mu muryango we, ngo kwibuka umurage

we bisimbura agahinda k’urupfu rwe.

Usibye umubare w’abantu barenga igihugmbi bitabiriye umuhango wo

gusezera ku murambo wa Sentore, wanagaragayemo bamwe mu bagize

guverinoma y’u Rwanda n’izindi nzego z’ubutegetsi ku rwego rwo hejuru.

Mu ijambo rye Ministiri w’umuco Protais Mitali yatangaje ko Sentore

afite agaciro k’ihariye mu rwego rw’umuco mu Rwanda.

Athanase Sentore yavutse mu mwaka wa 1932, ku myaka 80 apfuye yujuje,

asize abana umunani barimo Masamba uzwi mu Rwanda nk’umuririmbyi.

Avuga ko akomora ubuhanzi bwe ku bwa se.