Captaine Sanogo arasaba inkunga amahanga

Perezida wavanywe ku butegetsi, Amadou Toumani Toure Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Perezida wavanywe ku butegetsi, Amadou Toumani Toure

IUmukuru w'ingabo zahiritse ubutegetsi muri Mali mu cyumweru gishize, yasabye amahanga kubafasha kurwanya inyeshyamba z'abaTuareg ziri mu majyaruguru y'igihugu.

Captain Amadou Sanogo yabwiye abanyamakuru ko igisirikare gikeneye inkunga y'inshuti kugirango bashobore kubungabunga ubusugire bw'igihugu.

Ibi abivuze nyuma yaho abaTuareg bafatiye umujyi ukomeye wa Kidal.

Ababibonye bavuga ko ingabo za leta zahunze ibirindiro zarimo nyuma yaho inyeshyamba zimariye amasaha 24 zirasa uwo mujyi.

Captaine Amadou Sanogo kandi asabye iyi nkunga amahanga mu gihe, umuryango w'ibihugu by'Afrika y'uburengerazuba ECOWAS wamuhaye kugeze kuwa mbere w'icyumweru gitaha kuba yasubije ubutegetsi Prezida Amadou Toumani Toure.

Ibyo ngi bitabaye uwo muryango uzamufatira ibihano mu rwego rwa diplomatie n'ubukungu.

Captaine Sanogo ariko ibyo bihano ntacyo yabivuzeho.