Muhayimana ashobora kujyanwa mu Rwanda

Abanyururu bo mu Rwanda Uwufise ububasha kw’isanamu Graham Holliday
Image caption Abanyururu bo mu Rwanda

Bwa mbere mu mateka y'ubucamanza bwo mu Bufaransa, urukiko rw'i Rouen rwemeye kwohereza Claude Muhayimana kujya kuburanishwa mu Rwanda.

Araregwa ibyaha bya genocide yakorewe mu Rwanda.

Bwana Muhayimana arahakana ibyo byaha.

Ibiro ntaramakuru by'Ubufaransa, AFP biravuga ko Claude Muhayimana afite ubwenegihugu 2, ubw'u Rwanda n'ubw'Ubufaransa.

Icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda ariko kigomba kubanza kwemezwa na leta y'Ubufaransa.