Igisasu cyaturikiye i Kigali mu Rwanda

Ikarita y'u Rwanda Uwufise ububasha kw’isanamu n
Image caption Ikarita y'u Rwanda

Mu Rwanda ku murwa mukuru wa Kigali, haravugwa igisasu cyaturikiye hafi y'isoko rishyashya ryubatse kijyambere, ahahoze hari isoko rya Nyarugenge rwagati mu mujyi.

Nta muntu bavuga ko yaguye muri icyo gitero ariko hari abantu 3 bakomeretse ubu bakaba bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Kigali CHK.

Ikindi cyaturikiye muri Remera hagati ya Kibagabaga na Nyarutarama mu karere ka Gasabo.

Icyo nacyo cyakomerekeje abantu 3 bahita bajyanywa kuvurirwa mu bitaro bya Kibagabaga.

Igipolisi cyagose aho hantu kugirango kibanze gikore amaperereza.

Umuvugizi w'igipolisi Theos Badege yabwiye BBC ko ubu igipolisi kiri kubaza abantu 4.

Mu cyumweru gishize hari ikindi gisasu cyaturikiye i Musanze mu majyaruguru y'igihugu.