Norway:Uwishe 76 yahakanye icyaha cyo kwica.

Anders Behring Breivik
Image caption Anders Behring Breivik

Umugabo wishe abantu 76 muri Norvege mu mwaka ushize hakanye icyaha mu rubanza rwe rwatangiye uyu munsi.

Anders Behring Breivik yemeye ko yarashe ariko ahakana icyaha aregwa cyo kwica, yavuze ko yabikoze yirengera.

Yavuze ko atemera ububasha bw'urukiko kubera ko rugendera ku mashayaka ya politiki ashyigikiye umuco w'uruvange rw'abantu.

Urukiko rwamenyeshejwe uko Breivik yamaze imyaka ategura ibitero bye mbere y'uko atega igisasu mu modoka mu mujyi wa Oslo no kurasa mu nkambi y'abasore mu kirwa cya Utoeya.