DRC:Imirwano mu burasirazuba irakomeye

Ibendera rya Congo
Image caption Ibendera rya Congo

Mu ntara ya kivu y’amajyaruguru hakomeje imirwano ikomeye,hagati y’ingabo za leta n’abasirikare bitandukanije nayo imirwanoyabereye mu duce twa Osso na Bihambwe hari ibirindiro by’abigometse kuri leta, imirwano yaguyemo 8 abanyagihugu barenga 3000 bata ingo zabo.

Amakuru dukesha abaturage bari mu karere ka Masisi mu duce twa OSSO na BIHAMBWE avuga ko ingabo za leta ziriwe zirwana n’abasirikare biyonkoye kuri leta mu byumweru bishize,iyo mirwano ngo yatangiye saa mbili za mugitondo igeza kumugoroba.

Twavuganye n’umwe mubasirikare bigometse kuri leta wahoze mu mutwe wa CNDP ufite ipeti rya colonel, wiyita Jules Ngaboyisonga adutangariza ko habaye mu gitondo ingabo za leta zibagabaho igitero mu birindiro byabo biri mu gace ka Osso 50km mu burengerazuba bya Goma,impande zose ngo zakoresheje imbunda ziremereye;imirwano yakomeje kugera igihe twarimo gutegura iyi nkuru.

Mukiganiro Twagiranye na col Jules Ngaboyisonga,yadutangarije ko ngo nubwo batewe bihagazeho ntibavuye mu birindiro byabo ahubwo ngo birukanye ababateye bahunze baciye mu nzira zitandukanye ngo bamaze kubicamo8,bafata n’imbunda zabo 6 zo mubwoko bwa Karichinikov,ngo bafashe n’ibirindiro byabo biri Bihambwe bahunga berekeza I RUBAYA abandi i KATALE ;naho kuruhande rwabigometse ngo hakomeretse umusirikare 1 mukuboko.

Mu mpamvu abasirikare bigometse batanga ngo nuko hashize imyaka irenga 3 barinjiye mu gisirikare cya leta,ngo bahawe umwenda w’akazi rimwe gusa,bakaba batagira imishahara,urwanye cy wakomerekeye kurugamaba akavurwa n’umuryango we abadafite ubushobozi bakaba bazira kutitabwaho;ariko ngo imbarutso ngo nuko ingabo zahoze kuruhande rwa leta zabarasheho tariko ya 06/04/2012.

Twashatse kumenya icyo uruhande rwa leta bavuga kuriyo mirwano ivugwa n’abigometse ikanemezwa n’abaturage bari muri utwo duce twabereyemo imirwano,duhamagara Col S.EKENGE umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare mu ntara za kivu zombi yahakanye avuga ko atazi ibyiyo mirwano,gusa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bw’akarere ka Masisi bwemeje iby’iyo mirwano buvugako abasirikare b leta bapfuyemo 2 naho abigometse bapfusha 4,ngw’abaturage barenga 3000 bataye ibyabo bamwe bahungiye I Sake 27km na Goma abandi berekeje ku cicaro cy’akarere ka Masisi no mu nkengero zaho.