Israel yemeje imudugudu 3 y'abayahudi

Umudugudu w'abayahudi
Image caption Umudugudu w'abayahudi

Leta ya Israel yameje imidugudu 3 y'abayahudi yubatswe ku butaka bwa Cijordaniya.

Iyo midugudu ituwemo n'abantu 800 yashinzwe muri za 1990 yari itaremerwa ku mugaragaro kugeza ubu.

Abanyapalestine bamaganye icyo cyemezo ariko abategetsi ba Israeli barahakana ikirego cy'uko bashinze imidugudu ya mbere mu myaka irenga 20.

Amahanga abona ko imidugudu yose y'abanyaisraeli itemewe n'amageko n'ubwo yaba yemejwe na leta.

Imishyikirano y'amahoro hagati ya Israeli n'Abanyapalestine yahagaze guhera muri 2010 kubera icyo kibazo.