Ingabire yasabiwe burundu

Ingabire yasabiwe burundu
Image caption Ingabire yasabiwe burundu

Ingabire Victoire yasabiwe igihano kiruta ibindi mu mategeko y’u Rwanda atari mu cyumba cy’urukiko. Ubushinjacyaha bwabwiye inteko y’abacamanza batatu ko madamu Ingabire yagize uruhare rukomeye mu bikorwa by’iterabwoba no gukorana n’umutwe wa FDLR mu gushyiraho umutwe w’ingabo wo gutera u Rwanda. Bumukurikiranyeho ibyaha bitandatu birimo ingengabitekerezo ya jenoside, gukurura amacakubiri, gukwirakwiza nkana ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi no kugirira nabi ubutegetsi buriho hagamijwe intambara. Ubushinjacyaha bwasabye igihano gitandukanye kuri buri cyaha, kuva ku myaka ibiri kugeza kuri 35, mbere yo gusaba urukiko kubimuhamya byose no kumuha imbumbe y’igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose.

Abasirikare bane bahoze mu mutwe wa FDLR bareganwa na Ingabire, Lt Col Nditurende Tharcisse, Lt Col Noel Habiyaremye, Major Vital Uwumuremyi na Cpt Karuta Jean Marie Vianney bo basabiwe n’ubushinjacyaha igifungo cy’imyaka icumi kandi busaba ko mu gufata imyanzuro, urukiko rwazita ku kwirega no kwemera ibyaha bashinjwa, ibintu buvuga ko bakoze mu nzego zose z’ubucamanza. Uretse Ingabire utari mu rukiko, abareganwa nawe bo n’ababunganira mu mategeko, mu gusubiza ku bihano basabiwe, babwiye urukiko ko bemera ibyo baregwa byose uko babikoze ariko basaba ko babona inyoroshyacyaha ndetse ko igihano cyabo cyasubikwa. Bagafungurwa, ngo bagahabwa icyo bise, “amahirwe yo gusubira mu muryango nyarwanda”.

Ubushinjacyaha kandi bwasubije ku ibaruwa yandikiiwe urukiko na Ingabire mbere yo gutangaza ko atazongera kurwitaba mu runaza rwe. Ni ibaruwa itasomwe mu rukiko, ariko Ingabire yatangaje ko yari ishingiye kwerekana icyo avuga ko ngo ari “impamvu nyayo” itumye afunze nk’uko yabibwiwe n’umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bwemeje ko uwo mubonano wabaye koko mu ibanga mu mwaka wa 2011 ariko ko wasabwe na Ingabire ubwe akabinyuza k’uwamwunganiraga maitre Gatera Gashabana.

Gusa ubushinjacyaha bwavuze ko ngo Ingabire yasabaga kugirana umwumvikano nabwo, ku birego akurikirayweho no kureba ingaruka byagira ku bihano yahabwa. Abahagarariye urwego rw’ubushinjacyaha batangaje ko iki kiganiro bwakigize ibanga kuko ngo nta cyemezo cyavuyemo kandi ko ngo kubitangaza byari guha inzira urukiko mu buryo bwo gufata imyanzuro ya nyuma. Bwanatangaje ko Ingabire ngo yandikiye umukuru w’igihugu mu kwezi kwa cumi na kumwe kwa 2011, asaba imbabazi ku byaha aregwa ariko buvuga ko ngo atayigaragarije urukiko.

Mbere y’uko yikura mu rubanza rwe mu cyumweru gishize, Ingabire Victoire yatangaje ko rugendereye kumutera ubwoba no kumuhagarika mu bikorwa bye bya politike. Yavuze ko ngo abatangabuhamya be batewe ubwoba kandi ko, mu mvugo ye bwite, nta mucamanza wigenga mu Rwanda washobora kumucira urubanza rutabogamye. N’ubwo atari mu cyumba cy’urukiko ariko, nta n’umuhagarariye mu mategeko, inteko y’abacamanza yatangaje ko izasoma icyemezo cya nyuma ku bihano we n’abo bareganwa basabiwe n’ubushinjacyaha ku itariki ya 29 z’ukwezi kwa gatandatu.