Ubukungu bw'Ubwongereza mu gihombo

Ubukungu bw'Ubwongereza mu gihombo
Image caption Ubukungu bw'Ubwongereza mu gihombo

Ubukungu bw'Ubwongereza bwongeye gusubira mu gihombo, nubwo bitunguye abahinga mu by'ubukungu.

Ubu bukungu bwagize igihombo cya 0,2% muri aya mezi 3 ya mbere y'umwaka arangiye. Ni ubwa mbere ubukungu bw'Ubwongereza bugira igihombo inshuro 2 bw'ikurikiranya kuva mu myaka ya za 70.

Iki gihombo ngo cyaturutse cyane mu nganda z'ubwubatsi zagabanutseho inyungu y'ibice 3%.

Ejobundi kuwa mbere, Espagne nayo yari yavuze ko ubukungu bwayo bwagiye mu gihombo.