Jean Uwinkindi yitabye bwa mbere urukiko

Pasteur Jean Uwinkindi
Image caption Pasteur Jean Uwinkindi

Pasteur Jean Uwinkindi yitabye bwa mbere urukiko kuva yagezwa mu Rwanda, asomerwa urutonde rw’ibyaha akurikiranyweho.

Umucamanza yamubwiye ko aregwa Genocide n’itsembatsemba nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu.

Gusa uregwa yahise avuga ko atiteguye kuburana ku ifungwa cyangwa ifungurwa ry’agateganyo kuko ngo yari atarabona umwunganira ndetse asaba amezi ane yo kwitegura kugira ngo abe yatangira kuburana.

Pasteur Jean Uwinkindi yagejejwe imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu masaha ya mugitondo.

Yari atuje kandi anyuzamo akamwenyura mbere yo gusubiza ibibibazo by’umucamanza.

Nyuma yo gusomerwa umwirondoro akemeza ko ari we, Pasteur Uwinkindi yavuze ko atiteguye kuburana.

Impamvu atiteguye

Nubwo yari kumwe n’umunyamategeko Gatera Gashabana, Uwinkindi yabwiye urukiko ko adafite umwunganira mu mategeko.

Uwinkindi yavuze ko yabonye Gashabana uyu munsi mu gitondo ngo akaba atizera ko ari we uzakomeza kumwunganira.

Ibi kandi ni na byo bisubirwamo na Maitre Gashabana, wabwiye urukiko ko yabonye ibaruwa imubwira kuza mu rukiko muri iki gitondo.

Uregwa yabwiye urukiko ko akeneye igihe kingana n’amezi ane kugira ngo abe yiteguye kuburana, cyakora ubushinjacyaha bukavuga ko iki gihe ari kirekire cyane kuko urubanza rutaragera mu iburanisha nyirizina.

Uretse abanyamakuru uru rubanza rwakurikiwe n’indorerezi nyinshi zirimo iz’urukiko rwa Arusha bivugwa ko zizakurikirira hafi igihe cyose uru rubanza ruzamara.

Pasteur Uwinkindi wavukiye mu Rutsiro mu cyahoze ari Prefecture ya Kibuye, aregwa ibyaha bya genocide bivugwa ko yakoreye mu karere ka Bugesera aho yari umushumba mu itorero ry’Abapentikoti.

Uyu mugabo w’imyaka 61 y’amavuko yafatiwe mu gihugu cya Uganda mu mwaka wa 2010, ahita yoherezwa muri gereza y’urukiko rwa Arusha rwamushakishaga kuva mu mwaka wa 2001.

Ukoherezwa kwe mu Rwanda kwakurikiye intambara ndende yo mu rwego rw’amategeko, uregwa avuga ko atabona ubutabera bukwiye aramutse yoherejwe kuburanira muRwanda.