U Rwanda kurekura abanyururu 2000

Abanyururu bo mu Rwanda Uwufise ububasha kw’isanamu Graham Holliday
Image caption Abanyururu bo mu Rwanda

Ubuyobozi bwa gereza z'u Rwanda bwasabye leta kurekura abanyururu bose bafite imyaka y'amavuko irenga 70.

Icyifuzo n'uko barekurwa hatitawe ku byaha bakoze.

Umuyobozi wa gereza z'u Rwanda, Jenerali Paul Rwarakabije, yabwiye BBC ko abanyururu bageze muri zabukuru kenshi baba ari umutwaro kubera kurwaragurika.

Yavuze ko abanyururu bose 2,000 bafite imyaka irenga 70 bagomba kurekurwa.

Mu abazarekurwa harimo abagize uruhare muri genoside yo muri 94.