Mugesera yarwaye

Leon Mugesera Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Leon Mugesera

Leon Mugesera ukurikiranyweho uruhare mu gushishikariza abantu gukora genoside yitabye urukiko ariko avuga ko adashobora kuburana kubera ko amaze iminsi arwaye.

Uruhande rw’ubushinjacyaha rwo ruvuga ko uyu mugabo ashakisha impamvu zituma ataburana .

Uretse ubu burwayi Mugesera arasaba urukiko kongererwa igihe kingana n’ukwezi, yavuze ko ubushinjacyaha butamugejejeho ibigize dosiye imurega uko byakabaye .

Ubwo yari amaze gusomerwa urutonde rw'ibirego 5 akurikiranyweho, Mugesera yabwiye urukiko ko atiteguye kuburana kubera impamvu z’Uburwayi .

Ntabwo yavuze neza uburwayi afite cyakora yabwiye urukiko ko yandikiwe imiti igomba kurangira ku wa gatanu nimugoroba .

Imyitwarire ya Mugesera mu rukiko yerekanaga ko ashobora kuba afite ikibazo kuko yanasabye urukiko kwicara mu gihe impaka zikomeza kandi ubusanzwe bikorwa uregwa ahagaze imbere y’inteko iburanisha .

Kuri we ngo arumva adafite ubushobozi buhagije mu bitekerezo n’ingufu byatuma ahangana n’ibibazo by'urukiko .

Ibyo byashimangiwe n’umwunganira mu mategeko uvuga ko uburana agomba kuba afite ubuzima bwiza haba mu bwenge no ku mubiri .

Ibi ariko ntibabivugaho rumwe n’ubushinjacyaha busanga uregwa ashaka impamvu zose zatuma urubanza rutinda .

Umushinjacyaha avuga ko umuganga wasuzumye Mugesera yemeza ko uburwayi afite butamubuza kubazwa cyangwa se ngo abe yasubiza ibitari byo biturutse kuri ubu burwayi.

Kuri we ngo izi ni impamvu zituma akomeza guhunga ibibazo kuko ngo n’ubushinjacyaha bwamuhamagaye inshuro 7 zose ariko buri gihe agashaka impamvu zituma ibazwa riburizwamo.

Ibi byabaye nk’ibirakaza Mugesera wavuze ko ababajwe no kumva ashinjwa kwanga kuburana kandi ari we ufunze.

Uretse igihe cyo kurangiza imiti no kugarura ubuzima, Mugesera yabwiye urukiko ko akeneye ukundi kwezi ko gusoma dossier ye, kwiyongera kuri 2 arangiye yari yasabye ngo yegeranye itsinda ry’abamuburanira nubu avuga ko atarshobora kubona .

Uruhande rw’ubushinjacyaha ruvuga ko rutakwemera guhara Ikinyarwanda kuko ari cyo shingiro ry’ibimenyetso byibanda ku ijambo yavuye ahitwa ku Kabaya abatari bake basanga ryarahamagariraga Abahutu kurimbura Abatutsi.