Inkunga y'ubwongereza ntitanga umusaruro

Abanyeshuli

Leta y'ubwongereza yemeye icyegeranyo kigaragaza ko inkunga itangwa n'ubwongereza mu guteza imbere amashuri mu bihugu bimwe by'afurika yatumye ubumenyi bugabanuka.

Iperereza ryakozwe n'ikigo cyigenga riragaragaza ko iyo nkunga yatu,uye umabare w'abanyehuli i wiyongeraho miliyoni 52 muri Ethiyopita, u Rwanda na Tanzaniya.

Ariko byagize ingaruka ku bumenyi abana bakura mu masomo ku buryo hari abanyeshuli barangiza batazi neza gusoma, kwandika n'imibare.

Icyo cyegeranyo kiravuga ko izo ngaruka zatewe n'uko hari barimu bahawe akazi kandi badafite ubumenyi buhagije muri ako kazi.