U Rwanda rworehereza intwaro n'abasirikare muri Congo

inyeshamba zo muri Congo Uwufise ububasha kw’isanamu
Image caption inyeshamba zo muri Congo

Umuryango w'abibumbye uravuga ko u Rwanda rufasha abasirikare bigometse ku butegetsi bwa Congo.

BBC yabonye icyegeranyo cya LONI kirega u Rwanda ko rwohereza intwaro n'abasirikare bajya gufasha abasiriakre bigometse k'ubutegetsi.

Icyo cyegeranyo gishingiye ku biganiro n'abasirikare bitandukanije n'abigometse.

Baravuga ko bashyizwe mu gisirikare byitirirwa ko binjiye mu gisirikare cy'u Rwanda, bahawe imyitozo n'intwaro bambuka umupaka bajya kurwana.

Icyo cyegeranyo kiravuga ko umwe mu basirikare bitandukanije n'abigometse ari umwana.