Callixte Nzabonimana akatiwe burundu

Image caption Abacamanza ba ICTR, Arusha

Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho Urwanda ICTR ruri Arusha muri Tanzania rwakatiye Callixte Nzabonimana igihano cya burundu kubera uruhare rukomeye yagize muri genocide yabaye mu Rwanda muri 94.

Urukiko rwamuhamije ibyaha bya genocide,gucurira hamwe n'abandi umugambi wo kuyikora hamwe no gukangurira abandi no kubashishikariza kuyikora n'icyaha cy'itsembatsemba. Callixte Nzabonimana yari ministri w'urubyiruko n'imikino mu gihe cya genocide.

Yafatiwe muri Tanzanira mu mwaka wa 2008.