Ibirori by'imyaka 60 umwamikazi amaze ngoma byarangiye

Umwamikazi Elizabeth Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Umwamikazi Elizabeth

Ibirori byo kwizihiza imyaka 60 umwamikazi w'ubwongereza amaze ku ngoma byarangiye.

Abantu babarirwa mu bihumbi bahaye impundu umwamikazi ubwo yageraga ku rubaraza rw'ingoro ya Backingham n'indege z'intambara zinyura mu kirere.

Umwamikazi yabanje kujya mu misa muri katedirali ya Saint Paul aho musenyeri mukuru Rowan Williams yashimye ubwitange bwe ku Bwongereza mu myaka 60 amaze ku ngoma.

Nyuma yafashe ifunguro ryo ku mwanya muri Westminster Hall.

Imbaga y'abantu yipanze ku mihanda ubwo umwamikazi yasubiraga ku ngoro ya Backingham aherekejwe n'abasirikare bagendera ku mafarashi.