Impunzi z'abanyacongo mu Rwanda zimuwe

Impunzi z'abanyecongo
Image caption Impunzi z'abanyecongo

Impunzi z'abanyecongo zigera ku bihumbi cumi na bibiri ziri mu nkambi ya Nkamira zatangiye kwimurirwa mu nkambi ya Kigeme.

Icyo gikorwa cyatangiye ejobundi ku cyumweru, ubu hakaba hamaze kugera impunzi magana ane na mirongo ine.

Buri munsi hatwarwa izigera kw'ijana na mirongo itanu.

Inkambi ya Kigeme ariko ntiruzura neza, hamaze kubakwa amashitingi ijana na mirongo itanu.

Buri muryango uzahabwa iheme ryawo bitandukanye nuko byari bimeze mu nkambi ya Nkamira.

Habanza gukorwa amabarura mbere yo kwimura izo mpunzi kuburyo hari bake bamaze gufata biyandikisha nk'impunzi atarizo.

Impunzi z'abanyacongo ariko zikomeje guhungira mu Rwanda, ejo hageze izigera kuri magana abiri na makumyabiri