Inkiko gacaca zarangije akazi kazo

Inkiko gacaca
Image caption Inkiko gacaca

Inkiko gacaca zarangije akazi kazo kuri uyu wa mbere tariki ya 18/06/2012 nyuma y'imyaka 10 zitangiye gucira imanza abantu bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yabaye mu Rwanda muri 1994.

Izi nkiko zashyizweho kugirango zihutishe imanza z'abantu ibihumbi n'ibihumbi bari bagitegereje kuburanishwa.

Izi nkiko kandi zakoresheje abacamanza batowe ariko batabyigiye.

Imiryango iharanira uburenganzira bw'ikiremwa muntu yanenze izi nkiko ivuga ko zitari zujuje bimwe mu bisabwa ku rwego mpuzamahanga.