Urukiko rwa Arusha rwakatiye Nzeyimana

ICTR yakatiye Nzeyimana burundu
Image caption ICTR yakatiye Nzeyimana burundu

Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ruri i Arusha rwakatiye igifungo cya burundu, Ildephonse Nzeyimana, kuko ariwe wategetse ko bica Rosaliya Gicanda, wari UMWAMIKAZI.

Ildephonse Nizeyimana yari Captain mu ngabo za cyera z'u Rwanda, akaba yahamijwe ibyaha bya genocide, ubwicanyi n'itsembatsemba.

Captain Nzeyimana yari icyegera cy'umukuru w'ishuri rya gisirikare ESSO ryari i Butare muri 94.

Umwamikazi Gicanda akaba yarafitanye amasano n'umukuru w'u Rwanda, Paul Kagame.