Gilani arasabwa kuvaho

Yusuf Raza Gilani Uwufise ububasha kw’isanamu BBC World Service
Image caption Yusuf Raza Gilani

Urukiko rw'ikirenga rwo muri Pakistan rwemeje ko umushikiranganji wa mbere w'icyo gihugu, Yusuf Raza Gilani, akuwe mu mirimo ye.

Mu mezi 2 ashize, bwana Gilani yahamijwe icyaha cyo gusuzugura urukiko igihe yangaga kongera gutangiza urubanza rw'umukuru w'igihugu waregwaga ruswa.

Ishyaka Pakistan People riyoboye leta ubu riri gukora inama y'agataraganya kugirango bafate ingamba zikurikira.

Umwe mu bajyanama ba Gilani ariko yavuze ko umushikiranganji wa mbere ashobora gukurwaho gusa n'inteko nshingamateka.