Bagosora n'abandi batatu bajyanywe muri Mali

Theoneste Bagosora
Image caption Theoneste Bagosora

Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha, rwohereje colonel Theoneste Bagosora na bagenzi be batatu mu gihugu cya Mali, aho bagomba kurangiriza ibihano bahawe.

Nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’urukiko rwa Arusha ribivuga, abandi bajyanye na Bagosora wari umuyobozi w’ibiro bya ministri w’ingabo, ni Yussuf Munyakazi, Ildephonse Hategekimana, Gaspard Kanyarukiga, na Callixte Kalimanzira.

Basanze aho muri Mali abvandi 16 barimo Jean Kambanda wahoze ari ministry w’intebe, bityo umubare w’abakatiwe n’uru rukiko bari muri Mali, ukaba ugeze kuri 20.

Ubwo Kambanda yakatiwe gufungwa burundu, Colonel Bagosora wari wahawe igihano nk’icyo mu rw’iremezo, yagabanirijwe igihano mu rw’ubujurire, akatirwa imyaka 35.

Yahanaguyeho ibyaha byo gutanga amabwiriza yo kwica Abatutsi, ahubwo rumuhamya icyaha cy’uko, nk’umuntu wari ukuriye ministeri y’ingabo muri icyo gihe, atashoboye gukumira ubwo bwicanyi cyangwa ngo ahane ababukoze.

Abandi bagiye muri Benin

Iryo tangazo ry’urukiko kandi ryanavuze ko mu cyumweru gishize, abandi bantu bane boherejwe muri Benin, umubare w’abari muri icyo gihugu ukaba ubaye 16.

Mu gihe abakatiwe bo bakomeje koherezwa mu bihugu byagiranye amasezerano n’urukiko yo kubakira, abarekuwe bo bakomeje kugira ingorane zo kubona ibiguhu bajyamo.

Mu cyumwezru gishize, inama y’umuryango w’abibumbye yongeye gusaba ibihugu biwugize kwakira abo bantu.

Ariko ikibazo gikomeje kuba ingorabahizi nubwo Prezida w’urukiko n’umwanditse mukuru warwo bavuga ko bakomeje kubashakiriza aho baba.

Umuntu Nka Andres Ntagerura, amaze imyaka isaga umunani yararekuwe ariko na n’ubu aracyari Arusha.

Kugeza ubu batanu mu barekuwe ntibarabona aho bajya, bakanga kujya mu Rwanda bavuga ko bahangayikishijwe n’umutekano wabo muri icyo gihugu, ibindi bihugu nabyo bikanga kubakira, ahanini byanga kwiteranya n’u Rwanda.

Mu mategeko agenga urukiko, ntaho bateganije ibijyanye n’abarekuwe narwo.