Sudani yepfo imaze umwaka yigenga

Abanyasudani yepfo bizihiza isabukuru y'ubwigenge Uwufise ububasha kw’isanamu INTERNET
Image caption Abanyasudani yepfo bizihiza isabukuru y'ubwigenge

Abanyasudani benshi batekereza ko uyu mwaka ushize wabaye mwiza nubwo igihugu cyabo cyahuye n'ibibazo bikomeye.

Kwitandukanya na Sudani ntibyabaye mu buryo bworoshye ku buryo ibihugu byombi byanakozanyijeho bipfa umupaka.

Na none ubwumvikane buke na Sudani bwatumye abanyapolitiki bahagarika icukura rya peteroli.

Ubukungu ntibwifashe neza muri icyo gihugu ku buryo kimwe cya kabiri cy'abaturage bakeneye imfashanyo y'ibiribwa.

Umutekano muke na ruswa nabyo ntibyarebeye iruhumye icyo gihugu gishya.

Ariko rero muri rusange nta muntu numwe mu Sudani yepfo wicuza impamvu bitandukanije na Sudani.