Amahinduka mu gisirikare cy'u Rwanda

Umukuru w’U Rwanda yaraye yemeje impunduka mu buyobozi bukuru bw’igisirikare cy’U Rwanda azamura mu ntera abasirikare bamwe .

Izi mpunduka zashyize General Major Mushyo Kamanzi ku buyobozi bw’ingabo zirwanira ku butaka asimbuye General Ceasar Kayisari.

Urwego rushinzwe iperereza mu gidirikare n’urushinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu na zo zahawe abayobozi bashya .

Itangazo ryasohowe ku rubuga rwa Ministeri y’ingabo y’U Rwanda ririho umukono wa general de Brigade Joseph Nzabamwita umuvugizi w’igisirikare cyu’U rwandfa rivuga ko umugaba mushya w;ingabo zirwanira ku butaka ari general Major Franck Mushyo Kamanzi .

General Kamanzi asimbuye Lt Genaral Ceasar Kayizari wari umaze imyaka 2 ayobora izi ngabo .

Mbere yo guhabwa izi nshingano General major Mushyo kamanzi yayoboraga ishuri ryigisha ibya gisirikare rya Gako hafi y’umupaka U Rwanda rusangiye n’U Burundi .

Undi wahawe inshingano nshya ni Lt Col Franco Rutagengwa washinzwe iperereza rya gisirikare, akaba yasimbuye Brigadier General Richard Rutatina wigeze guhagarikwa agafungishwa ijisho.

Ku buyobozi bw’urwego rw’ipererza ryo hanze y’igihugu ,itangazo rya Ministeri y’ingabo rivuga ko hashyizwe Col Francis Mutiganda .Uyu we yasimbuye Colonel Dan Munyuza nawe wari warahagaritswe agafungishwa ijisho nyuma yo gukomorerwa ariko ntasubire ku kazi yarashinzwe.

Izi nzego z’iperereza zahinduriwe abayobozi ni zimwe mu zigize igisirikare cy’U Rwanda zikunze kugharagaramio impinduka nyinshi .

Uretse abahawe imirimo mishya hari n’abazamuwe mu ntera .

Jill Rutaremara uzwi mu buvugizi bw’ingabzo z’U Rwanda ari Lt Col yazamuwe agezwa ku ipeti rya Col.

Undi wazamuwe ni LT Col Diidas Ndahiro nawe wagejejwe ku ipeti rya Col .

Iri tangazo rivuga imyanya yuahinduriwe abayiyobora cyakora ntirigaragaza aho abari bayisanzwemo berekeje