Senegal yategetswe kuburanisha Hissene Habre

Hissene Habre wahoze ari umukuru wa Chad Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Hissene Habre wahoze ari umukuru wa Chad

Urukiko mpuzamahanga rw'umuryango w'abibumbye rwemeje ko igihugu cya Senegal kigomba gukora ibishoboka byose kugirango kiburanishe bidatinze Hissene Habre wigeze kuba umukuru w'igihugu cya Chad.

Abacamanza basanze igihugu cya Senegal kitarubahirije inshingano zacyo kubirebana n'amasezerano mpuzamahanga arwanya gushyira abantu ku ngoyi igihe cyananirwaga kuburanisha Hissene Habre.

Urukiko rwategetse ko Senegal igomba kumuburanisha bidatinze niba idashoboye kumwoherereza ubucamanza bwo mu Bubirigi.

Uyu mugabo wategekeshaga igitugu amaze igihe yidegembya mu gihugu cya Senegal kuva aho ubutegetsi bwe buhirikiwe agahungira muri icyo gihugu hashize imyaka 20.