Abanyasiriya barahunga ari benshi

Impunzi z'abanyasiriya Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Impunzi z'abanyasiriya

Abanyasiriya babarirwa mu bihumbi batangiye guhunga umurwa mukuru wa Syria - Damas - aho inyeshyamba zirimo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Assad.

Biravugwa ko abanyasiriya bagera ku bihumbi 30 binjiye muri Libani ariko ishami rya ONU rishinzwe impunzi HCR riratanga umubare muto ugera ku 8500.

Umuvugizi wa HCR yavuze ko abantu barimo guhungira muri Yorudaniya, Turukiya na Iraki.

Igihugu cya Arumeniya nacyo kiravuga ko kimaze kwakira umubare munini w'abanyarumeniya bari bamaze imyaka myinshi cyane baba mu gihugu cya Syria.