Abavuga ikinyarwanda bishwe na Mai Mai

Abapolisi ba Congo baratungwa agatoki Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Abapolisi ba Congo baratungwa agatoki

Amakuru atangazwa n'imiryango itegamiye kuri leta ikorera mu karere ka Masisi mu ntara ya Kivu y'amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko abarwanyi ba Mai Mai Mutomboki ejo bateye abaturage bo mu gace ka Ngungu bica abantu 15, bashimuta n'inka zigera kuri 600 z'abaturage bavuga ikinyarwanda.

Abo barwanyi bibasira umuntu wese uvuga ururimi rw'ikinyarwanda bakavuga ko ari abavandimwe b'abaFDLR bityo rero ko bagomba gusubira iwabo mu Rwanda.

Inzego z'ibanze z'i Masisi zivuga ko abo barwanyi bateye baturutse mu ntara ya Kivu y'amajyepfo mu karere ka Karehe.

Uduce twatewe turimo Marangara, Nyamyumba, Kamonyi na Nyakigano.

Abaturage baho bakoze imyigaragambyo bamagana igipolisi n'igisirikare cyaho ko cyarebereye baterwa, maze igipolisi kibarasamo hapfa 3 hakomereka 5.