Misiri: abasirikare 16 bishwe muri Sinai

Ku mupaka wa Israheli na Misiri Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Ku mupaka wa Israheli na Misiri

Perezida wa Misiri, Mohamed Morsi, yashyizeho iminsi itatu y'icyunamo nyuma y'urupfu rw'abasirikare 16 bishwe n'abantu bitwaje intwaro ku cyumweru nimugoroba hafi y'umupaka na Isiraheli mu gace ka Sinai.

Igisirikare cya Misiri cyavuze ko kizihorera kandi kiburira buri muntu wese ufasha imitwe imaze amezi igaba ibitero muri ako karere ko aziboneraho.

Ministri w'intebe wa Israheli, Ehud Barak, yavuze ko icyo gitero cyagombye gutuma Misiri ifungura amaso.

Israheli iravuga ko ifite imirambo y'abantu 8 bari bitwaje imbunda bagerageje kwinjira muri Israheli ku ngufu nyuma yo gufata za bulende ebyiri z'igisirikare cya Misiri.