Indege za Uganda zazimiriye he?

Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Indege za Uganda zari zigiye guafasha ingabo za Africa muri8 Somalia

Igisirikare cya Uganda ciravuga ko indegye ebyiri kundegye enye zintambara arizo zimaze kuboneka hamwe nabasirikare 18 bari bazirimo.

Izindi ebyiri hamwe n'abasirikare 10 bakaba bataramenya aho baherereye kuva ejyo nimugoroba ubwo izi ndege zajyaga Kurugamba muri Somalia ngo zaburiye mukirere cya Kenya. Amakuru ataremezwa avuga ko nizindi ibiri zishobora kuba zabonetse.

Indege eshatu zintambara zubwoko bwa MI 24 hamwe niyindi ya Mi 17 nizo zahagurutse umusi wejyo ku cibuga ca Soroti mu burasirazubwa bwa Uganda zifite gahunda yo kugwa ahantu hatatu muli Kenya kongera kunywesha amavuta, ariko ahantu ha gatatu zose ntizahagera, nk'uko Umuvugizi w'igisirikare Col. Felix Kulaijye yabimenyesheje.

Kulaijye ati zageze neza Eldoret mu burengera zuba bwa Kenya, zirahaguruka zigera Nanyuki amahoro, sa kumi za nimugoroba zerekeye Garisa ariko imwe murizo ndege ya MI17 itwara ibintu n'abantu niyo yagezeyo amahoro izindi eshatu z'intambara ntizagerayo.

uwrutwaye imwe kurizo yoherejye ubutumwa hagati ya sa mojya na saa mbiri avuga ko yaguye bidateganijwe mmwishamba ryumusozi wa Kenya, kandi abaribayirimo bose bamaze kurokorwa nibazima, izindi ebyiri nabantu cumi bazirimo ntituramenya aho ziri nubwo hari amakuru ataremezwa ko zishobora kuba hari handi zaguye hadateganijwe.

Mu cumweru gishize igisirikare cya Uganda catangiye kohereza indegye n'abasirikare barwanira mu kirere mu gihe bateganya gufata umujyi wa Kisimayo.

Col. Kulaijye yauze ko nizi ndegye ariwo mugambi zari zigiyeho.

Indeje eshatu za mi 24 Col. Kulaijye yavuze ko zakorewe mu Burussia muwa 2003 kandi MI 17 yaguye neza yo akaba yarakozwe muw 1999.

Igisirikare cya Kenya ciri mu bikorwa byo gushaka izi ndege hamwe nabaribazirimo. Amakuru aturuka muri Kenya avuga ko izo ndegye zoba zagize ikibazo kubera ikirere cyari kitameze neza ariko igisirikare cya Uganda civuga ko gitegerejye ko ubushakashatsi bwokorwa kugira ngo bamenye neza icabaye.